Kigali

Haba habaye iki iyo abantu benshi bari kuvuga ko amafaranga yabuze? - VIDEO

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:15/01/2025 7:55
0


Biratangaje kuba hari igihe kigera ugasanga buri wese arataka ubukene avuga ko amafaranga yabuze ukibaza aho yagiye nyamara raporo zisohoka buri munsi zigaragaza ko ubukungu bw'igihugu bukomeza kwiyongera.



Ni ikintu kitoroshye kugisobanura, ariko abahanga mu by'ubukungu basobanura ko impamvu hari igihe hashira igihe kirekire abantu benshi bataka ibura ry'amafaranga mu gihugu ari uko ifaranga rigenda rita ubushobozi bwo guhaha.

Umwe mu bashimangira ibi, ni impuguke mu by'ubukungu, Dr Bihira Canisius uvuga ko iyo byagenze gutyo atari uko amafaranga mu by'ukuri aba yabuze, ahubwo ariko amafaranga agenda atakaza ubushobozi bwo kugura ibintu byinshi nk'uko byahoze.

Ati: "Ni uko ifaranga rigenda rita ubushobozi bwo guhaha. Buri muntu wese arabizi ko mu minsi yashize wabaga ufite inoti ya 5000 Frw, ukagenda ukarangura ukaba wakuzuza inkangara. Ariko ubungubu ufite ya noti ya bitanu, ugiye guhahamo ibintu wabona nk'icya kane cya ya nkangara wuzuzaga mu myaka itanu ishize. Ni uguhahira ku mashyi warahahiraga ku gitebo."

Yakomeje asobanura ko ifaranga rigenda ritakaza agaciro ugereranyije n'amafaranga y'abanyamahanga, atanga urugero ko mu myaka 30 ishize idolari ryavunjwaga mu mafaranga y'u Rwanda 142, ariko ubu rikaba rigeze ku 1400 Frw, bisobanuye ko ryakubye inshuro 10 ari nazo nshuro ubushobozi bwo guhaha bwagabanyutseho.

Ati: "Ni ikibazo rero kitoroshye niyo mpamvu umuturage avuga ngo nta mafaranga afite. Kandi we ibyo akeneye ntabwo bigabanuka n'ubundi. Niba umuryango watekaga nk'ibiro bibiri by'ibijumba n'ikilo cy'ibishyimbo, n'ubundi nibyo bazakomeza bakoreshe. 

Ariko iyo bigabanutse inshuro 10, ntabwo yagabanya ngo arye 1/10 cy'ikilo, ngo agitekere umuryango bishoboke. Ariyo mpamvu amafaranga abana macye abaturage, nibyo bita ubushobozi bwo guhaha."

Dr Bihira yavuze ko ikibazo gihari ari uko hagenda haza ibintu byinshi bikeneye amafaranga bitandukanye n'uko byahoze kera, birimo ubwishingizi bwo kwivuza, guhaha ibiribwa n'imyambaro, amafaranga y'ishuri ry'abana, n'ibindi byinshi.

Benshi ntibasobanukirwa impamvu hashira igihe barabuze amafaranga kandi Igihugu gitangaza buri munsi ko ubukungu bukomeza kwiyongera.

Nko mu mwaka ushize, Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare cyatangaje ko umusaruro mbumbe w’ubukungu bw’u Rwanda wazamutse ku kigero cya 8.1% mu gihembwe cya gatatu cya 2024, nyuma y’uko wari wazamutse ku kigero cya 9.8% mu gihembwe cya kabiri cy’uyu mwaka, ndetse na 9.7% mu gihembwe cya mbere cy’uwo mwaka.

Muri rusange, impuzandengo z’ibihembwe bitatu bya mbere bya 2024 igaragaza ko ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku kigero cya 9.2%, ibyo Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yavuze ko ari “Ikigero cyiza, gitanga icyizere ku bukungu bwacu.”

Kanda hano urebe ikiganiro twagiranye n'umusesenguzi mu by'ubukungu, Dr Bihira Canisius


 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND